وَاٰخَرُوْنَ مُرْجَوْنَ لِاَمْرِ اللّٰهِ اِمَّا يُعَذِّبُهُمْ وَاِمَّا يَتُوْبُ عَلَيْهِمْۗ وَاللّٰهُ عَلِيْمٌ حَكِيْمٌ
wa ākharūna murjaunal li'amrillāhi immā yu‘ażżibuhum wa immā yatūbu ‘alaihim, wallāhu ‘alīmun ḥakīm(un).
Kandi hari n'abandi bantu bahagaritswe kugeza igihe Allah azafata icyemezo; wenda Allah azabahana kandi wenda Allah azakira ukwicuza kwabo. Allah ni Umumenyi wa byose, ni umunyabwenge.
وَّعَلَى الثَّلٰثَةِ الَّذِيْنَ خُلِّفُوْاۗ حَتّٰٓى اِذَا ضَاقَتْ عَلَيْهِمُ الْاَرْضُ بِمَا رَحُبَتْ وَضَاقَتْ عَلَيْهِمْ اَنْفُسُهُمْ وَظَنُّوْٓا اَنْ لَّا مَلْجَاَ مِنَ اللّٰهِ اِلَّآ اِلَيْهِۗ ثُمَّ تَابَ عَلَيْهِمْ لِيَتُوْبُوْاۗ اِنَّ اللّٰهَ هُوَ التَّوَّابُ الرَّحِيْمُ ࣖ
wa ‘alaṡ-ṡalāṡatil-lażīna khullifū, ḥattā iżā ḍāqat ‘alaihimul-arḍu bimā raḥubat wa ḍāqat ‘alaihim anfusuhum wa ẓannū allā malja'a minallāhi illā ilaih(i), ṡumma tāba ‘alaihim liyatūbū, innallāha huwat-tawwābur-raḥīm(u).
no kuri batatu bari basigaye. Kugeza igihe isi yasaga n’aho ifunze kuri bo, nubwo ari nini, kandi roho zabo zikaba zifunze kuri bo, kandi bamenye ko nta kwikinga kuri Allah uretse kuri We, nibwo Allah yemeye kwicuza kwabo kugira ngo bagume mu kwicuza kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni We wemera kwicuza, Nyirimbabazi.
وَالَّذِيْنَ يَرْمُوْنَ اَزْوَاجَهُمْ وَلَمْ يَكُنْ لَّهُمْ شُهَدَاۤءُ اِلَّآ اَنْفُسُهُمْ فَشَهَادَةُ اَحَدِهِمْ اَرْبَعُ شَهٰدٰتٍۢ بِاللّٰهِ ۙاِنَّهٗ لَمِنَ الصّٰدِقِيْنَ
wal-lażīna yarmūna azwājahum wa lam yakul lahum syuhadā'u illā anfusuhum fa syahādatu aḥadihim arba‘u syahādātim billāh(i), innahū laminaṣ-ṣādiqīn(a).
Kandi abashinja abagore babo (ubusambanyi), mu gihe nta bahamya bafite uretse bo ubwabo, ubwo ubuhamya bwa buri wese muri bo ni inshuro enye zo kurahira mu izina rya Allah ko ari umwe mu bavuga ukuri.
وَالْخَامِسَةُ اَنَّ لَعْنَتَ اللّٰهِ عَلَيْهِ اِنْ كَانَ مِنَ الْكٰذِبِيْنَ
wal-khāmisatu anna la‘natallāhi ‘alaihi in kāna minal-kāżibīn(a).
Kandi icya gatanu (indahiro) ni uko umuvumo wa Allah uzamugeraho niba ari mu banyabinyoma.
وَيَدْرَؤُا عَنْهَا الْعَذَابَ اَنْ تَشْهَدَ اَرْبَعَ شَهٰدٰتٍۢ بِاللّٰهِ اِنَّهٗ لَمِنَ الْكٰذِبِيْنَ ۙ
wa yadra'u ‘anhal-‘ażāba an tasyhada arba‘a syahādātim billāhi innahū laminal-kāżibīn(a).
Kandi umugore arokorwa ibihano iyo arahiye Allah inshuro enye ko (umugabo we) ari mu banyabinyoma koko,
وَالْخَامِسَةَ اَنَّ غَضَبَ اللّٰهِ عَلَيْهَآ اِنْ كَانَ مِنَ الصّٰدِقِيْنَ
wal-khāmisata anna gaḍaballāhi ‘alaihā in kāna minaṣ-ṣādiqīn(a).
n'indahiro ya gatanu ko uburakari bwa Allah buzamugeraho (umugore), niba uwo (umugabo we) ari umwe mu bavuga ukuri.